2 Peter 2:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko nk'uko abahanurabinyoma badutse kera muri rubanda, ni ko n'abigishabinyoma bazaduka muri mwe. Bazisuka muri mwe rwihishwa bakwize inyigisho ziyobya kandi zisenya, ndetse bazihakana Umugenga wabo wabacunguye, maze bidatinze bikururireho icyorezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko habayeho abahanurabinyoma mu muryango wa Israheli, ni na ko muri mwe hazaduka abigishabinyoma bazana rwihishwa inyigisho zitera amakimbirane, bigeza n’aho bihakana Umutware wabacunguye, bityo ntibazatinde kwikururira ubucibwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.