2 Peter 2:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Cyane cyane hazahanwa abakurikiza irari baterwa na kamere yabo yandavuye, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Abo bigishabinyoma barahangara cyane kandi barasuzugura. Ntibubaha ibyitwa ibinyakuzo byo mu ijuru, ahubwo barabisebya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
abo aheraho mbere na mbere, ni abatwarwa n’irari ribi ry’umubiri, maze bagahinyura ubutegetsi bw’Imana. Abo biyemera, bagashira isoni, ntibatinya no gutuka Abakujijwe;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa.Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,