2 Peter 2:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ko bagiriye abandi nabi na bo baziturwa kugirirwa nabi. Bishimira kwiyandarika no ku manywa y'ihangu. Igihe basangira namwe ku munsi mukuru bakoza abantu isoni, bakanabatesha agaciro kuko bashimishwa n'ubutiriganya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bazaronke batyo igihembo cy’ubugome bwabo. Bishimira kwiyandarika ku mugaragaro; ni abantu buje ingeso mbi n’imyanda, bagahimbazwa no kubariganya ndetse n’igihe baba bamaze kurengwa basangira namwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n'inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.