2 Peter 2:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavuga ibigambo by'ubwirasi bitagira icyo bimara. Bareshya abantu bakoresha irari baterwa na kamere yabo, kugira ngo bagushe mu mutego abamaze igihe gito bitandukanyije n'abanambye mu buyobe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, bungikanya ibigambo bitagira shinge na rugero, maze ibyifuzo bibi by’umubiri bigatuma bashukashuka abari bakimara kwitandukanya n’abantu bakiri mu mafuti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke.