2 Peter 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubundi abantu baca ukubiri n'iby'isi byonona ingeso, babishobojwe no kumenya Nyagasani Umukiza wacu Yezu Kristo. Nyamara iyo bibaye bityo, nyuma bakongera kubohwa na byo bigasubira kubaganza, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.