2 Peter 2:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi Imana ntiyababariye abo ku isi yo mu gihe cya kera, ahubwo abayisuzuguraga yabatsembesheje umwuzure, harokoka Nowa gusa watangazaga ibyo gutunganira Imana, hamwe n'abandi barindwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubaha Imana umwuzure,