2 Peter 3:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mumenye yuko igituma Umwami wacu yihangana atyo, ari ukugira ngo mubone uko mukizwa. Ni na ko Pawulo umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akoresheje ubwenge Imana yamuhaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,