2 Peter 3:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ko yanditse mu nzandiko ze zose, aho yavuze ibyerekeye ibyo ngibyo. Mu nzandiko ze hari amagambo amwe akomeye gusobanurwa, ku buryo abaswa n'abahindagurika bayasobanura amafuti nk'uko bagenza ibindi Byanditswe. Bityo bakizanira icyorezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose, aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana, ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.