2 Samuel 1:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndamwegera ndamusonga, kuko nabonaga ko n'ubundi ari bupfe. Hanyuma mfata ikamba rye n'umuringa yari yambaye ku kuboko, ndabikuzanira nyakubahwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko kumuguma iruhande maze ndamwica, kuko nari nzi neza ko namara gutsindwa atazaba akibayeho. Nuko mfata ikamba yari afite mu mutwe n’igitare yari yambaye ku kaboko, none mbizaniye umutegetsi wanjye hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n'umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.”