2 Samuel 1:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubwira ati: “Ntekerereza uko byagenze.” Uwo muntu ati: “Abisiraheli barahunze kandi benshi muri bo baguye ku rugamba, ndetse Sawuli n'umuhungu we Yonatani na bo barapfuye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aramubaza ati «Byagenze bite? Ngaho mbwira!» Undi aramubwira ati «Imbaga bayitsinze kandi hapfuyemo abantu benshi, ndese na Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aramubaza ati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.”