2 Samuel 10:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamoni babonye Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga ingabo za Abishayi basubira mu mujyi. Yowabu areka kurwanya Abamoni asubira i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu.