2 Samuel 10:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo magana arindwi zirwanira mu magare y'intambara, n'izindi ibihumbi mirongo ine zigendera ku mafarasi. Yica na Shobaki umugaba w'ingabo z'Abanyasiriya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Abaramu baza guhunga Israheli, Dawudi abicamo abanyamagare magana arindwi, n’ibihumbi mirongo ine by’abanyamafarasi. Asogota na Shobaki, umugaba w’ingabo z’Abaramu, amutsinda aho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, n'abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba w'ingabo zabo, bamutsinda aho.