2 Samuel 10:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n'urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy'Abamoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza abagaragu be kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk'uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se.Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni.