2 Samuel 10:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be, yohereza abantu bo kubasanganira kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.”