2 Samuel 10:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n'i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b'i Betirehobu n'ab'i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w'i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n'ab'i Tobu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.