2 Samuel 11:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z'Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.