2 Samuel 11:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ni ko kumubwira ati: “Sibira uyu munsi, ejo nzakohereza ugende.” Uwo munsi Uriya aguma i Yeruzalemu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira Uriya, ati «Wongere usibire uyu munsi, maze ejo nzakohereze.» Uriya rero asibira aho i Yeruzalemu uwo munsi na bukeye bwawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye.