2 Samuel 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashe cy'inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y'inzu y'umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w'ikibengukiro.