2 Samuel 11:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iminsi y'akababaro irangiye, Dawidi aramuhamagaza amugira umugore we, babyarana umwana w'umuhungu. Ariko ibyo Dawidi yari yakoze birakaza Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cyo kwirabura kirangiye, Dawudi atuma abamuzanira uwo mugore, amwakira iwe. Aba rero umugore we, maze amubyarira umuhungu. Ariko ibyo Dawudi yari yakoze bibabaza cyane Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.