2 Samuel 11:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Dawidi yohereza intumwa kumuzanira uwo mugore, araza bararyamana hanyuma arataha. Ibyo byabaye Batisheba amaze kwisukura avuye mu mihango y'abakobwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Ubwo kandi uwo mugore yari arangije kwisukura ukujya mu mugongo; nuko asubira iwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.