2 Samuel 12:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hashize iminsi irindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kubimubwira, kuko bibwiraga bati: “Ko twamubwiraga ntatwumve umwana akiriho, twahera he tumubwira ko yapfuye? Byatuma akora ishyano.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa karindwi, umwana arapfa. Abagaragu ba Dawudi batinya kumubikira ko umwana yapfuye, kuko bibwiraga bati «Ubwo umwana yari akirwaye, twaramuvugishaga ntatwumve, none ubu twahera he tumubwira ngo ’Umwana yapfuye’? Ari buducemo igikuba!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?”