2 Samuel 12:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abyuka aho yari aryamye hasi, ariyuhagira arisīga, ahindura imyambaro maze ajya mu Nzu y'Uhoraho aramuramya. Agarutse iwe yaka ibyokurya, baramuhereza arafungura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aherako abaduka mu mukungugu, yisiga umubavu kandi ahindura imyambaro; hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze arapfukama arasenga. Agarutse iwe, asaba ko bamugaburira, nuko ararya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y'Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.