2 Samuel 12:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaragu be baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki? Umwana akiriho wigomwe kurya urarira, none amaze gupfa ni bwo uhagurutse urafungura!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagaragu be baramubaza bati «Ibyo ukora ni ibiki?» Ubwo umwana yari akiri muzima, wasibye kurya kandi uramuririra, none umwana amaze gupfa, urahaguruka maze urarya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”