2 Samuel 12:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi arabasubiza ati: “Umwana akiriho nigomwe kurya ndarira, kuko nibwiraga ko Uhoraho ashobora kumbabarira umwana agakira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arabasubiza ati «Igihe umwana yari akiri muzima, nasibye kurya kandi ndamuririra, kuko nibwiraga nti ’Ntawabimenya! Wenda Uhoraho yangirira impuhwe, maze umwana akabaho.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’