2 Samuel 12:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho uwo mukene afite akāgazi k'intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n'abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk'agakobwa ke bwite.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k'intama yari yaguze akakarera, kagakurana n'abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk'umukobwa we.