2 Samuel 12:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Asohora abaturage mu mujyi abakoresha imirimo y'agahato. Bamwe basatura ibiti bakoresheje inkero, abandi bakoresha amapiki n'amashoka, abandi babumba amatafari. Dawidi abigenza atyo no ku yindi mijyi yose y'Abamoni, hanyuma Dawidi n'ingabo ze basubira i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abaturage b’aho arabajyana, kugira ngo bakoreshe inkero, bakoreshe amapiki n’intorezo z’ibyuma, kandi babumbe n’amatafari. Uko ni ko yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose, basubira i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akuramo abantu baho abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo z'ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry'amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y'Abamoni. Nuko Dawidi n'ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.