2 Samuel 12:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wa mukire agenderewe n'umushyitsi ntiyafata mu matungo ye kugira ngo amuzimanire, ahubwo afata ka kāgazi k'intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira uwo mushyitsi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukungu rero aza kugendererwa n’umushyitsi, ntiyatekereza gufata mu ntama ze no mu bimasa bye ngo azimanire uwo mugenzi waje iwe; ahubwo afata ka gatama ka wa mukene, nuko azimanira umushyitsi we.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w'intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”