2 Samuel 13:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musaza we Abusalomu aramubaza ati: “Mbese ni musaza wawe Amunoni wagufashe ku ngufu? Mwana wa mama, wikwirirwa ubisakuza, ni musaza wawe kandi ntibitume uhagarika umutima.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'indushyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musaza we Abusalomu aramubaza ati «Mbese ni musaza wawe Aminoni wagufashe? None rero icecekere, muvandimwe; ni musaza wawe, ntiwongere no kubitekereza ukundi.» Nuko Tamara aguma atyo nk’umwage kwa musaza we Abusalomu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Musaza we Abusalomu amubonye aramubaza ati “Mbega wahuye na musaza wawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musaza wawe we gushengurwa umutima n'ibyo.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'umwage.