2 Samuel 13:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umwami aramubwira ati: “Oya mwana wanjye, ntabwo twaza twese twaba tukuvunishije.” Abusalomu akomeza kumuhata, umwami aramuhakanira amusezeraho ati: “Genda amahoro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami abwira Abusalomu, ati «Oya, mwana wanjye, ntitujyayo twese kuko atari ngombwa kukurushya.» Abusalomu aramuhata, ariko umwami yanga kwemera kujyayo, ahubwo amuha umugisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.