2 Samuel 13:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abusalomu we yahise ahunga. Umusore wari ku izamu i Yeruzalemu akebutse iburengerazuba, abona abantu benshi baturutse mu ibanga ry'umusozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
naho Abusalomu, yahunze.» Umusore w’umuzamu ngo yubure amaso, abona inteko y’abantu benshi baturuka inyuma ye mu ibanga ry’umusozi; ni ko kuza abwira umwami ati «Nabonye abantu bamanuka hariya mu ibanga ry’umusozi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abusalomu arahunga.Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry'umusozi inyuma.