2 Samuel 13:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akimara kuvuga atyo, abahungu b'umwami baba bageze aho baboroga, umwami n'abagaragu be na bo bararira cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe atari yarangiza kuvuga, abahungu b’umwami barasesekara. Bakigera aho basesa amarira, umwami n’abagaragu be bose na bo bararira, barahogora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b'umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n'umwami n'abagaragu be bose bararira cyane.