2 Samuel 13:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yonadabu abaza Amunoni ati: “Ntiwambwira igituma buri munsi urushaho kumererwa nabi kandi uri umwana w'umwami?” Amunoni aramusubiza ati: “Nkunda cyane Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaza Aminoni, ati «Ni kuki, wa mwana w’umwami we, uzongwa uko bukeye? Ntushobora se kumbwira impamvu?» Aminoni aramusubiza, ati «Ni Tamara mushiki wa mwene data Abusalomu nabengutse.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubaza ati “Wa mwana w'umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?”Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”