2 Samuel 13:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yonadabu amugira inama ati: “Ujye kuryama wirwaze, so naza kugusura umubwire uti: ‘Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yazana ibyokurya, akabitegurira imbere yanjye akangaburira.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yonadabu aramubwira ati «Uryame ku buriri bwawe, maze wigire umurwayi, so naza kugusura uzamubwire uti ’Ndakwinginze ngo ureke mushiki wanjye Tamara aze ampe icyo ndya: ategure ibyo kurya imbere yanjye ku buryo mbona ko ari we ubwe wabitetse, maze mbashe kurya.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”