2 Samuel 14:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore arongera ati: “Nyagasani, nyemerera ngire icyo nkubwira.” Umwami ati: “Ngaho kivuge!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore aravuga ati «Ndakwinginze, ngo umuja wawe agire icyo abwira umwami, umutegetsi wanjye.» Aramusubiza ati «Ngaho mbwira»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.”Ati “Ngaho mbwira.”