2 Samuel 14:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None nyagasani, icyatumye nza kuvugana nawe ni uko nari natinye rubanda. Ni ko kwibwira nti: ‘Nimbibwira umwami birashoboka ko yanyemerera icyo musabye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore arongera ati «None rero, nazanywe no kubwira umwami, umutegetsi wanjye, ibyo nyine maze kumugezaho, mbitewe n’uko umuryango wanteye ubwoba. Nuko umuja wawe ni ko kwibwira nti ’Ngiye kubitekereza umwami,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n'uko abantu banteye ubwoba, umuja wawe ni ko kugira nti ‘Ngiye kwivuganira n'umwami, ahari umwami yakwemera gukora icyo umuja we amusabye.