2 Samuel 14:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami aramubwira ati: “Ntugire icyo umpisha mu byo ngiye kukubaza.” Umugore aramusubiza ati: “Mbaza nyagasani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami abwira uwo mugore, ati «Ndakwinginze ngo ntugire icyo umpisha ku kibazo ngiye kukubaza.» Undi aravuga ati «Ngaho umwami umutegetsi wanjye navuge.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”