2 Samuel 14:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami aramubaza ati: “Ibyo byose umbwiye nta ruhare Yowabu abifitemo?” Umugore aramusubiza ati: “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe ko ubitahuye rwose! Umugaragu wawe Yowabu ni we wantumye ngo nkubwire ayo magambo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,