2 Samuel 14:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu Bisiraheli bose nta muntu n'umwe wari ufite uburanga nk'ubwa Abusalomu, kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga, kandi yashimwaga na bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta muntu w’uburanga ndetse wanashimwaga muri Israheli nka Abusalomu: kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw'ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.