2 Samuel 14:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abusalomu aramubwira ati: “Nagutumyeho ngo uze ngutume ku mwami umumbarize uti: ‘Kuki navuye i Geshuri? Icyari kumbera cyiza, ni uko mba naragumyeyo. Ubu ndifuza kubonana n'umwami, niba kandi hari icyaha nakoze anyice.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abusalomu asubiza Yowabu, ati «Ni uko nagusabye kuza iwanjye kugira ngo ngutume kubwira umwami ngo ’Kuki navuye i Geshuri? Ikiruta kuri jye ni uko naba nkiriyo.’ None rero ndashaka kubonana n’umwami, niba hari n’icyaha mfite azanyice.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n'iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n'umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”