2 Samuel 14:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mugore w'i Tekowa asanga umwami, amwikubita imbere yubamye aramubwira ati: “Nyagasani ntabara!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, uwo mugore w’i Tekowa asanga umwami, yitura hasi yubamye ku butaka, aramuramya maze aravuga ati «Ntabara, mwami wanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uwo mugore w'i Tekowa agitangira kuvugana n'umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”