2 Samuel 15:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereza intumwa i Gilo kumuzanira Ahitofeli w'i Gilo, akaba umujyanama wa Dawidi. Ubwigomeke burushaho gukaza umurego, kandi abayobokaga Abusalomu barushaho kwiyongera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye Abusalomu yohereza intumwa mu mugi wa Gilo gushaka Ahitofeli w’Umugilo, umujyanama wa Dawudi; araza bafatanya gutura ibitambo. Nuko umugambi urushaho gukomera, kandi n’abayoboke ba Abusalomu bakomeza kwiyongera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w'i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w'iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye.