2 Samuel 15:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami abwira Itayi umutware w'abo Banyagati ati: “Ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n'umwami mushya, kuko uri umunyamahanga ukaba utari iwanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami abaza Itayi w’Umugiti, ati «Ni iki cyatuma nawe ujyana natwe? Subirayo ugumane n’undi mwami, kuko uri umunyamahanga, ukaba waraciwe mu gihugu cyawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami abaza Itayi w'Umugiti ati “Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n'umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe.