2 Samuel 15:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abusalomu yajyaga azinduka agahagarara ku nzira yinjira mu irembo ry'umurwa. Umuntu wese uhanyuze afite urubanza agiye kuregera umwami, Abusalomu akamuhamagara akamubaza aho aturuka. Undi akamusubiza ati: “Databuja, nturutse mu muryango runaka w'Abisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu gitondo cya kare, Abusalomu akazinduka, agahagarara ku nzira hafi y’umuryango w’urugi. Uko haje umuntu ufite urubanza agomba kujya ibwami kuburana, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati «Uri uwo mu wuhe mugi?» Undi akamusubiza ati «Umugaragu wawe ni uwo mu muryango uyu n’uyu wa Israheli.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw'irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.”