2 Samuel 15:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi yambukana n'abantu bose akagezi ka Kedironi, bakomeza inzira igana mu butayu. Aho banyuze hose abaturage bagacura umuborogo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo ni ko bose bariraga bahogoye, maze imbaga yose irahita. Umwami yambuka ikidendezi cya Sedironi n’abantu be bose, bamanuka berekeje mu nzira igana mu butayu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igihugu cyose gicura umuborogo n'ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n'umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.