2 Samuel 15:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bagisohoka mu mujyi, abatambyi Sadoki na Abiyatari bari aho hamwe n'Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Imana. Abalevi barayururutsa, Abiyatari akomeza guhagarara kugeza ubwo abantu bose bamaze gusohoka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari kandi na Sadoki, ari kumwe n’Abalevi bose batwaye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana: bashyira Ubushyinguro bw’Imana hasi, maze Abiyatari abuhagarara iruhande, kugeza ubwo abantu bose basohokaga mu mugi barangije guhita.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Sadoki na we azana n'Abalewi bose, bahetse isanduku y'isezerano ry'Imana. Batereka hasi iyo sanduku y'Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa.