2 Samuel 15:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami abwira Sadoki ati: “Nimusubize Isanduku y'Imana mu mujyi. Nintona ku Uhoraho, azangarura nongere nyibone mbone n'aho iba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami abwira Sadoki, ati «Subiza Ubushyinguro bw’Imana mu mugi. Niba Uhoraho angiriye impuhwe azangarura, nongere kububona n’aho butuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami abwira Sadoki ati “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n'ubuturo bwe.