2 Samuel 15:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi azamuka Umusozi w'Iminzenze agenda aboroga, yitwikiriye umutwe kandi atambaye inkweto, abari kumwe na we bose na bo bazamuka bitwikiriye imitwe baboroga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi azamuka mu nzira ijya ku musozi w’imizeti, yazamukaga arira, apfutse mu mutwe kandi agenza ibirenge bisa. Abantu bari bamuherekeje na bo barariraga kandi bapfutse mu mutwe, bazamuka barira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n'abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.