2 Samuel 15:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ahubwo usubire i Yeruzalemu ubwire Abusalomu uti: ‘Nyagasani, nje kukubera umugaragu. Kuva kera nabaye umugaragu wa so none ubu ndi uwawe.’ Nungenzereza utyo, uzashobora kuburizamo inama za Ahitofeli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nusubira mu mugi ukabwira Abusalomu, uti ’Nzaba umugaragu wawe, databuja; kera nahoze ndi umugaragu wa so, none ubu ndi umugaragu wawe’, ubwo wazanshoborera kandi no kuburizamo inama za Ahitofeli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti ‘Nzaba umugaragu wawe, nyagasani, nk'uko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.’ Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli.