2 Samuel 16:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aravuga ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Niba Uhoraho yamubwiye ngo antuke, nta wamubuza kubikora.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aravuga ati «Mpuriye he namwe, bene Seruya? Niba amvuma kandi akaba ari Uhoraho wamubwiye ati ’Genda uvume Dawudi’, ni nde wakubahuka kumubwira ati ’Kuki ukora ibyo ngibyo?’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”