2 Samuel 16:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yaba Dawidi yaba Abusalomu, bose bubahaga inama za Ahitofeli nk'aho ari Imana ubwayo babajije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Inama za Ahitofeli muri icyo gihe, bazifataga nk’ijambo ry’Imana; uko ni ko inama za Ahitofeli zari ziteye, ari izo yagiraga Dawudi cyangwa Abusalomu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk'izo bagiriwe n'Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.